+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَلاَ أُحَدِّثُكُمْ حَدِيثًا عَنِ الدَّجَّالِ، مَا حَدَّثَ بِهِ نَبِيٌّ قَوْمَهُ؟ إِنَّهُ أَعْوَرُ، وَإِنَّهُ يَجِيءُ مَعَهُ بِمِثَالِ الجَنَّةِ وَالنَّارِ، فَالَّتِي يَقُولُ إِنَّهَا الجَنَّةُ هِيَ النَّارُ، وَإِنِّي أُنْذِرُكُمْ كَمَا أَنْذَرَ بِهِ نُوحٌ قَوْمَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3338]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro, nyamara ibyo azaba avuga ko ari ijuru bizaba ari umuriro, kandi ndababuriye ngo mumwirinde nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yabigenje ku bantu bayo."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3338]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye abantu bayo kwirinda umunyabinyoma Dadjali n'ibizamuranga ndetse n'ibimenyetso bye, mu buryo nta yindi ntumwa yigeze ibivuga mbere ye. Bimwe muri byo:
Nuko azaba apfuye ijisho rimwe.
Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu azamushoboza kuza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro nkuko bigaragarira amaso;
Nyamara ijuru rye ni umuriro, n'umuriro we ni ijuru; uzamwumvira azamwinjiza mu ijuru nkuko rigaragarira amaso y'abantu, ariko ari umuriro utwika, n'uzamwigomekaho azamwinjiza mu muriro nkuko bigaragarira amaso y'abantu, nyamara rizaba ari ijuru ryiza. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hanyuma yaratwihanangirije kugira ngo twirinde ibigeragezo bye, nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yamwihanangirije abantu be.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare bw'ibigeragezo by'umunyabinyoma (Dadjali).
  2. Kurokoka ibigeragezo by'umunyabinyoma Dadjali, bizashoboka kubera ukwemera nyakuri, no kugarukira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumwiragiza ngo azakurinde Dadjali by'umwihariko nyuma y'icyicaro cya nyuma cy'ubuhamya mu iswalat, hamwe no gufata mu mutwe imirogo icumi ibanza yo muri Suratul Kahfi.
  3. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitaye cyane ku bayoboke bayo, aho yabagaragarije ibizaranga Dadjali mu buryo nta yindi ntumwa mu zamubanjirije yabigaragaje.