+ -

عن أبِي هُرَيرةَ رضي الله عنه أنَّ رسول الله صلى الله عليه وسلمَ قال:
«إذا قُلْتَ لِصَاحِبِكَ: أَنْصِتْ، يومَ الجمعةِ، والْإِمامُ يَخْطُبُ، فَقَدْ لَغَوْتَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu myifatire y'itegeko ikwiye kuranga umuntu ukurikiye inyigisho zo ku munsi wa gatanu (Idjuma) ari: Ugutega amatwi uri kuzitanga, kugira ngo uzitekerezeho, kandi ko uvuzemo kabone n'iyo byaba ijambo rimwe, Imam ari gutanga inyigisho akabwira mugenzi we ati: Ceceka cyangwa se akamubwira ati: kurikira inyigisho, uwo azaba ahombye ibyiza by'iyo swalat ya Idjuma.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuvuga mu gihe cy'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ni ikizira, kabone n'iyi waba ubuza ikibi umuntu ari gukora, cyangwa se kwikiriza indamutso, cyangwa se kwifuriza impuhwe uwitsamuye.
  2. Ariko ibi ntibireba uri kugira icyo abwira Imam cyangwa se Imam nawe ari kumubwira.
  3. Biremwe kuvuga hagati y'ibice bibiri by'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ku bw'impamvu runaka.
  4. Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuzwe hagati muri izi nyigisho, uyisabira amahoro n'imigisha mu ibanga, ni cyo kimwe no kuvuga Amina uri kwikiriza ubusabe.
Ibirenzeho.