عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنِ اغْتَسَلَ يَوْمَ الجُمُعَةِ غُسْلَ الجَنَابَةِ ثُمَّ رَاحَ، فَكَأَنَّمَا قَرَّبَ بَدَنَةً، وَمَنْ رَاحَ فِي السَّاعَةِ الثَّانِيَةِ، فَكَأَنَّمَا قَرَّبَ بَقَرَةً، وَمَنْ رَاحَ فِي السَّاعَةِ الثَّالِثَةِ، فَكَأَنَّمَا قَرَّبَ كَبْشًا أَقْرَنَ، وَمَنْ رَاحَ فِي السَّاعَةِ الرَّابِعَةِ، فَكَأَنَّمَا قَرَّبَ دَجَاجَةً، وَمَنْ رَاحَ فِي السَّاعَةِ الخَامِسَةِ، فَكَأَنَّمَا قَرَّبَ بَيْضَةً، فَإِذَا خَرَجَ الإِمَامُ حَضَرَتِ المَلاَئِكَةُ يَسْتَمِعُونَ الذِّكْرَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 881]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya; n'uzajyayo ku isaha ya kabiri azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inka, n'uzajyayo ku isaha ya gatatu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'intama y'isekurume ifite amahembe, n'uzajyayo ku isaha ya kane azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inkoko, n'uzajyayo ku isaha ya gatanu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'igi; iyo Imam yuriye Min'bari, abamalayika bahita baza bagakurikirana urwibutso."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 881]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwigisha ku gaciro ko kuzinduka ujya ku musigiti ku munsi wa gatanu (Idjuma). Kuzinduka bitangirana n'igihe izuba rirashe kugeza ubwo Imam yinjiye; bikaba ari ibihe bitanu, bikaba bigabanywamo ibihe bitanu bitewe n'igihe kiri hagati yo kurasa kw'izuba kugeza ubwo Imam ahageze agiye Min'bari:
Igihe cya mbere: Uziyuhagira mu buryo bwuzuye nk'uko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti mu gihe cya mbere, azabarwa nk'utanze ituro ry'ingamiya.
Igihe cya kabiri: Ni uzagenda ku isaha ya kabiri azabarwa nk'utanze ituro ry'inka.
Igihe cya gatatu: Uzajyayo ku isaha ya gatatu azabarwa nk'utanze ituro ry'isekurume ry'intama, rifite amahembe.
Igihe cya kane: Uzajyayo ku isaha ya kane azabarwa nk'utanze ituro ry'inkoko.
Igihe cya gatanu: Uzajyayo ku isaha ya gatanu azabarwa nk'utanze ituro ry'igi.
Iyo Imam aje gutanga inyigisho z'uwa gatanu; icyo gihe abamalayika barekera aho kwandika abinjira mu musigiti uko bakurikirana, bakicara bagakurikira urwibutso n'inyigisho.