+ -

عَنْ عَبْدِ اللهِ بنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه قال:
سَأَلْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: أَيُّ الذَّنْبِ أَعْظَمُ عِنْدَ اللهِ؟ قَالَ: «أَنْ تَجْعَلَ لِلهِ نِدًّا وَهُوَ خَلَقَكَ» قُلْتُ: إِنَّ ذَلِكَ لَعَظِيمٌ، قُلْتُ: ثُمَّ أَيُّ؟ قَالَ: «وَأَنْ تَقْتُلَ وَلَدَكَ؛ تَخَافُ أَنْ يَطْعَمَ مَعَكَ» قُلْتُ: ثُمَّ أَيُّ؟ قَالَ: «أَنْ تُزَانِيَ حَلِيلَةَ جَارِكَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye" Ndayibwira nti: Icyo cyo kirahambaye, ariko se ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: "Ni ukuba wakica umwana wawe utinya gusangira nawe amafunguro." Ndayibwira nti: Hanyuma ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: Ni ugusambanya umugore w'umuturanyi wawe."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe icyaha gihambaye kuruta ibindi, irasubiza iti: Ikibiruta ni ibangikanyamana rikuru ari ryo risobanuye gushyiriraho Allah undi bareshya cyangwa se bahwanye mu kugaragirwa cyangwa se mu kuba ari we Mana cyangwa se mu mazina ye n'ibisingizo bye; iki kikaba ari icyaha Allah atajya ababarira cyereka uwagikoze yicujije bya nyabyo, naho ubundi iyo apfuye akigikora, azaba mu muriro ubuziraherezo. Hanyuma gikurikirwa no kuba umuntu yakica umwana we atinya gusangira nawe, kandi kwica roho ni ikizira, ariko kirushaho gukomera iyo uwishwe ari umunyamuryango w'uwishe, nanone kikarushaho gukomera iyo igihe uwishe yatinyaga ko uwo yishe yasangira nawe mu mafuguro Allah yamuhaye. Hanyuma kigakurikirwa no kuba umugabo yasambanya umugore w'umuturanyi we akoresheje kumushuka ngo amusambanye. N'ubusambanyi ni ikizira ariko icyo cyaha kirushaho gukomera iyo uwasambanyijwe ari umugore w'umuturanyi amategeko y'idini yadutegetse kugirira neza no kumubanira neza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyaha birarutanwa mu gukomera no mu buhambare bwabyo, nk'uko ibikorwa byiza nabyo birutanwa mu byiza n'ibihembo byabyo.
  2. Icyaha gikomeye kuruta ibindi ni ukubangikanya Allah Nyir'ubutagatifu, hagakurikiraho kwica umwana utinya gusangira nawe amafunguro, hagarukiraho gusambanya umugore w'umuturanyi wawe.
  3. Amafunguro atangwa na Allah kandi ni we wenyine wishingiye gutunga ibiremwa bye.
  4. Ubuhambare bw'uburenganzira bw'umuturanyi, kandi ko kumubangamira ari icyaha gihambaye kuruta kubangamira undi.
  5. Umuremyi Allah niwe wenyine ukwiye kugaragirwa atabangikanyijwe n'ikindi icyo ari cyo cyose.