+ -

عن أبي مسعود الأنصاري رضي الله عنه قال:
جَاءَ رَجُلٌ إِلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: إِنِّي أُبْدِعَ بِي فَاحْمِلْنِي، فَقَالَ: «مَا عِنْدِي»، فَقَالَ رَجُلٌ: يَا رَسُولَ اللهِ، أَنَا أَدُلُّهُ عَلَى مَنْ يَحْمِلُهُ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «مَنْ دَلَّ عَلَى خَيْرٍ فَلَهُ مِثْلُ أَجْرِ فَاعِلِهِ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aravuga ati: Icyo nagenderagaho cyapfuye, none mpa icyo nazajya ngenderaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwiseguraho ko ntacyo ifite, undi mugabo wari hafi aho aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Njye ndamwereka uwakimuha, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nawe ari bubone ibihembo nk'ibyo uri bwitange akakimuha kubera ko yamurangiye umukemurira ikibazo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwereka abantu ibyiza.
  2. Gushishikariza gukora ibikorwa byiza ni zimwe mu mpamvu z'ubumwe n'ubwuzuzanye bw'umuryango mugari wa Kisilamu.
  3. Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu ziragutse.
  4. Iyi Hadithi ni itegeko rusange ryinjiramo ibikorwa byose kandi byiza.
  5. Iyo umuntu atashoboye gucyemura ikibazo cy'umusabye, amurangira undi wamufasha.