+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«خَيْرُ يَوْمٍ طَلَعَتْ عَلَيْهِ الشَّمْسُ يَوْمُ الْجُمُعَةِ، فِيهِ خُلِقَ آدَمُ، وَفِيهِ أُدْخِلَ الْجَنَّةَ، وَفِيهِ أُخْرِجَ مِنْهَا، وَلَا تَقُومُ السَّاعَةُ إِلَّا فِي يَوْمِ الْجُمُعَةِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 854]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umunsi mwiza izuba ryarasheho ni umunsi wa gatanu (Idjuma), kuri wo niho Adamu yaremwe, ni nawo yinjijwe mu ijuru, ni nawo yarisohowemo, kandi imperuka ntizaba uretse ko bizaba ari ku munsi wa gatanu (wa Idjuma)."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 854]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umunsi mwiza izuba ryarasheho ari umunsi wa gatanu (Idjuma). No mu mwihariko wawo nuko ari nawo Allah yaremyeho Adamu (Amahoro ya Allah amubeho), ndetse ni nawo yarimusohoyemo amuzana ku isi, kandi imperuka ntizaba usibye ko bizaba ari ku munsi wa gatanu (wa Idjuma)!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro k'umunsi wa gatanu (wa Idjuma), n'icyo urusha indi minsi igize icyumweru.
  2. Gushishikariza no kongera ibikorwa byiza by'umwihariko ku munsi wa gatatu, no kwitegurira kwakira impuhwe za Allah, no kurindwa ibihano bye.
  3. Uyu mwihariko w'umunsi wa gatanu wavuzwe muri iyi Hadith, byavuzwe ko atari mu rwego rwo kugaragaza agaciro k'uyu munsi, kuko gusohora Adamu mu ijuru no kuba kw'imperuka, ibi ntibigaragaza agaciro kawo. Byanavuzwe kandi ko ibyavuzwe byose muri iyi Hadith ari iby'agaciro, no gusohorwa kwa Adamu mu ijuru byabaye impamvu yo kororoka kwe, ndetse no gukomokwaho n'Intumwa n'abahanuzi ndetse n'abandi bakora ibikorwa byiza. Naho kuzaba kw'imperuka kuri uyu munsi ni impamvu yo kwihutisha kugororera abakoze ibikorwa byiza, no kubona ingororano Allah yabateganyirije n'ibindi byiza byinshi.
  4. Umunsi wa gatanu wavuzweho indi myihariko itari iyi yavuzwe; nko kuba ari wo munsi Adamu yababariweho, ndetse aba ari nawo apfiraho, ndetse uwo munsi ni nawo uriho isaha iyo umugaragu w'umwemeramana ahuje nayo ari gusali, afite icyo ari gusaba Allah, Allah arakimuha.
  5. Umunsi mwiza kuruta iyindi igize umwaka ni umunsi wa Arafat (wa 9 w'ukwezi kwa Dhul Hija), byanavuzwe ko ari umunsi w'igitambo (wa 10 z'ukwezi kwa Dhul Hija), naho uruta iyindi mu yigize icyumweru ni uwa gatanu (wa Idjuma), n'ijoro ryiza kuruta ayandi ni ijoro ry'igeno (rya Laylatul Qad'ri).