+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صلى الله عليه وسلم قَالَ:
«دَعُونِي مَا تَرَكْتُكُمْ، إِنَّمَا هَلَكَ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ بِسُؤَالِهِمْ وَاخْتِلَافِهِمْ عَلَى أَنْبِيَائِهِمْ، فَإِذَا نَهَيْتُكُمْ عَنْ شَيْءٍ فَاجْتَنِبُوهُ، وَإِذَا أَمَرْتُكُمْ بِأَمْرٍ فَأْتُوا مِنْهُ مَا اسْتَطَعْتُمْ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 7288]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mundekere ibyo ntababwiye, kubera ko ababanjirije boretswe no kubaza kwabo ndetse no kunyuranya kwabo ku ntumwa zabo, bityo ningira icyo mbabuza mujye mukireka, ninagira icyo mbategeka mujye mukoramo ibyo mushoboye."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 7288]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko amategeko y'idini agabanyijemo ibice bitatu: Ataravuzwe, abuza, n'ategeka.
Naho aya ya mbere: Ni ibyo amategeko y'idini atagaragaje itegeko ryabyo; kandi ubusanzwe ibintu ntibiba ari itegeko; Mu gihe rero Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ikiriho, byari itegeko kutagira icyo bayibaza mu bitaraba, kubera gutinya ko bakibajije itegeko ryacyo ryaza ribategeka gukora cyangwa se ribabuza, bityo Allah yakiretse kubera impuhwe afitiye abagaragu be. Naho nyuma y'urupfu rwayo (Imana iyihe amahoro n'imigisha), iyo ikibazo kigamijwe gusobanuza cyangwa se kwiga ibyo acyeneye mu idini rye, icyo kibazo kiremewe ndetse kiranategetswe, ariko biri mu rwego rwo gupinga no kwigora ibi nibyo bibujijwe muri iyi Hadith, kubera ko bishobora gutuma bamera nk'abayisiraheri, ubwo bategekwaga kubaga inka , iyo baza kubaga iyo babonye yose bari kuba bubahirije itegeko, ariko barabikomeje Allah nawe arabakomereza.
Aya kabiri: Ni ayaje atubuza ibikorwa runaka: Uyubahirije arabihemberwa, n'uyakoze arabihanirwa, niyo mpamvu umuntu aba akwiye kubyirinda byose.
Aya gatatu: Ni amategeko ategeka gukora; uyakoze arabihemberwa, yayareka akabihanirwa, icyo gihe aba akwiye kuyakora bijyanye n'ubushobozi bwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Birakwiye kwita ku by'ingenzi bicyenewe, no kureka ibidacyenewe ako kanya, no kutita kukubaza ibitaragera.
  2. Ikibazo kiganisha mu gukomeza ibintu, cyangwa se guteza urujijo biganisha mu mpaka ndende kirabujijwe.
  3. Ni itegeko kureka ibyabujijwe byose, kubera ko kubireka nta ngaruka byateza; niyo mpamvu kubibuza byavuzwe mu buryo bwa rusange.
  4. Itegeko ritegeka gukora ibitegetswe bijyanye n'ubushobozi; kubera ko bishobora gutera ingaruka no kunanirwa kubikora; niyo mpamvu ubwo byategekwaga byagombaga kugendana n'ubushobozi bw'umuntu.
  5. Kubuza kubaza ibibazo byinshi; abamenyi bagabanyije ikibazo mu buryo bubiri: Ubwa mbere: Ikibazo kigamije kwiga no kunguka ubumenyi mu by'idini, iki cyo ni itegeko aha niho dusanga n'ibibazo abasangirangendo babazaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ubwa kabiri: Ikibazo kigamije kurwanya no gupinga, iki nicyo kibujijwe.
  6. Kubuza abayisilamu kunyuranya n'Intumwa yabo, nk'uko byabaye ku babayeho mbere yabo.
  7. Ibibazo byinshi bidacyenewe, no kunyuranya n'Intumwa z'Imana ni imwe mu mpamvu zo korama, by'umwihariko mu bintu tudashobora kugera ku bumenyi bwabyo; nk'ibyerekeranye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bizwi na Allah wenyine, cyangwa se ibyerekeranye n'umunsi w'imperuka.
  8. Kubuza kubaza ibibazo bigoye kubonera ibisubizo. Al Awza'a-iy yaravuze ati: Mu by'ukuri Allah iyo ashaka kwima umugaragu imigisha y'ubumenyi, ashyira ku rurimi rwe ibituma akora amakosa, abantu nk'abo nabonye ari nabo baba bafite ubumenyi bucye. Ibun Wahab nawe yarabuze ati: Numvise Imam Malik avuga ati: Kujya impaka mu bumenyi, byambura urumuri rwabwo mu mutima w'umuntu.