+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا يَسْتُرُ عَبْدٌ عَبْدًا فِي الدُّنْيَا إِلَّا سَتَرَهُ اللهُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2590]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2590]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we w'umuyisilamu ku kintu runaka, Allah nawe azamuhishira inenge ze n'ibyaha bye ku munsi w'izurwa ntibizamenyekane, hari n'ubwo Allah yazareka kumubarurira.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Biremewe guhishira umuyisilamu ukoze icyaha ariko ukacyamagana, ndetse ukanamugira inama, ukanamutinyisha Allah, ariko iyo ari mu bantu bakora ibikorwa bibi n'ubwangizi ndetse akanabikora ku mugaragaro, icyo gihe ntabwo umuhishira, kuko bituma akomeza gukora ibyaha, ahubwo icyo gihe ubimenyesha abayobozi n'abamushinzwe, kubera ko yeruye ibyaha bye akabishyira ku mugaragaro.
  2. Gushishikariza guhishira amakoza ya bagenzi bacu.
  3. Mu nyungu zo guhishira harimo; Guha amahirwe umunyamakosa yo kwisubiraho akikosora ndetse akanicuza kwa Allah, kubera ko gutangaza ibyaha n'inenge bibarwa nko gukwiza ubwangizi, ndetse bigakwiza ubwangizi hagati y'abantu n'uburyo babanye, bikanashishikariza abandi kubikora.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.