عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا يَسْتُرُ عَبْدٌ عَبْدًا فِي الدُّنْيَا إِلَّا سَتَرَهُ اللهُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2590]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2590]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we w'umuyisilamu ku kintu runaka, Allah nawe azamuhishira inenge ze n'ibyaha bye ku munsi w'izurwa ntibizamenyekane, hari n'ubwo Allah yazareka kumubarurira.