1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Imyimerere n'imyizerere.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لاَ عَدْوَى وَلاَ طِيَرَةَ، وَلاَ هَامَةَ وَلاَ صَفَرَ، وَفِرَّ مِنَ المَجْذُومِ كَمَا تَفِرُّ مِنَ الأَسَدِ».

Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim Swahih Bukhari - 5707

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza bimwe mu bikorwa bya kijiji kugira ngo tubyirinde, no kugaragaza ko byose bigengwa na Allah, kandi ko nta na kimwe kiba usibye ko kiba ku bw'itegeko rye no kugena kwe; ibyo bintu ni ibi bikurikira:
Icya mbere: Abantu bo mu gihe cy'ubujiji (mbere y'ubuyisilamu) bibwiraga ko indwara yo ubwayo yandura, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabuza kwemera gutyo ko indwara ubwayo yandura ivuye ku murwayi umwe ijya ku wundi; kandi ko Allah ari we mugenga w'ibiriho byose, bityo ni we uteza uburwayi ninawe ubukiza, kandi ibyo byose ntibyabaho bitari ku bushake bwe no mu kugena kwe.
Icya kabiri: Iyo bashakaga kujya mu rugendo cyangwa se mu bucuruzi, bafataga inyoni bakayigurutsa yakerekera mu gihande cy'iburyo bakishima, yakerekeza mu gihande cy'ibumoso bakiheba bakisubiraho; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabibabuza, ibereka ko iyo myemerere itari yo.
Icya gatatu: Bajyaga banavuga bati: Iyo igihunyira kiguye ku nzu runaka, abo muri iyo nzu bagerwaho n'ibyago; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabuza kugira iyo myizerere.
Icya kane: Kubuza kwemera umwaku n'ibyago bizanwa n'ukwezi kwa kabiri (Swafar), kukaba ari ukwezi kwa kabiri mu kirangaminsi kigendera ku kwezi. Byanavuzwe ko Swafar ari inzoka iba mu nda z'amatungo no mu bantu, bajyaga bibwira ko ariyo ndwara ikomeye kuruta ibibembe, ibyo nabyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibuza iyi myemerere.
Icya gatanu: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabategetse kwirinda umurwayi wanduye ibinyoro, nkuko birinda intare; mu rwego rwo kwirinda kwandura, no gukora impamvu Allah yategetse. Ibinyoro ni indwara iza ikamunga ingingo z'umubiri, zikagenda zimungwa zivaho.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Ni itegeko kwiringira Allah wenyine, no gukora impamvu zemewe.
  2. Ni itegeko kwemera igeno rya Allah, no kwemera ko impamvu ziri mu biganza bya Allah, niwe utuma zigira icyo zimara, cyangwa se akazima kugira icyo zimara.
  3. Gutesha agaciro bimwe abantu bakora cyangwa se kwemera umwaku mu mabara runaka, nk'umukara, umutuku, cyangwa se imibare, cyangwa se amazina cyangwa se abantu, cyangwa se abafite ingingo z'umubiri runaka zahinamiranye.
  4. Kubuza kwegera umuntu ufite uburwayi bw'ibinyoro n'ibindi mu ndwara zandura, ni bimwe mu gukora impamvu Allah yashyize muri kamere ko zishobora gutera ibindi; ariko impamvu zo ubwazo zonyine ntacyo zamara, ahubwo Allah niwe iyo abishatse azambura ubushobozi ntizigire icyo zitwara, niyo abishatse azirekeraho zikagira icyo zitwara abantu.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

57 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية