Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أُمِّ المُؤْمِنِينَ أُمِّ عَبْدِ اللَّهِ عَائِشَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهَا، قَالَتْ: قَالَ: رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّم:
«مَنْ أَحْدَثَ فِي أَمْرِنَا هَذَا مَا لَيْسَ مِنْهُ فَهُوَ رَدٌّ». وَفِي رِوَايَةٍ لِمُسْلِمٍ: «مَنْ عَمِلَ عَمَلًا لَيْسَ عَلَيْهِ أَمْرُنَا فَهُوَ رَدٌّ».

[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 5]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Nyina w’abemera Umu Abdillah Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira."

[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية - 5]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an na Sunat, kizamugarukira, kandi ntikizemerwa imbere ya Allah.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibikorwa byose by'amasengesho byubakiye kuri Qur'an na Sunat, bityo ntitwagaragira Allah Nyir'ubutagatifu usibye mu buryo twategetswe butarimo ibihimbano n'ibyaduka.
  2. Mu idini ntihazamo ibitekerezo n'amahitamo, ahubwo ni ugukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  3. Iyi Hadithi ni gihamya cy'ubutungane no kuzura kw'iri dini.
  4. Igihimbano ni icyo ari cyo cyose cyongewe mu idini, kitari kiriho ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se ku gihe cy'abasangirangendo bayo, cyaba mu myemerere, cyangwa se imvugo cyangwa se igikorwa.
  5. Iyi Hadithi ni umwe mu misingi remezo y'idini ry'ubuyisilamu, ni nk'umunzani w'ibikorwa; bityo nk'uko buri gikorwa gikozwe hatagamijwe gushimisha Allah Nyir'ubutagatifu Nyiracyo atakibonera ingororano, ni nk'uko buri gikorwa gikozwe mu buryo buhabanye n'ubwo tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kiba impfabusa kigasubirana nyiracyo.
  6. Iyi Hadith niyo shingiro ryo kutemera ibihimbano n'ibyaduka ndetse n'ibindi bibi uwo ari we wese yashaka kuzana muri iri dini.
  7. Ibihimbano n'ibyaduka bibujijwe ni bya bindi bikozwe mu idini, ariko byo mu mibereho no mu buzima busanzwe byo ntacyo bitwaye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.