+ -

عَنْ ‌عَائِشَةَ رضي الله عنها:
أَنَّ رَجُلًا قَعَدَ بَيْنَ يَدَيِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، إِنَّ لِي مَمْلُوكِينَ يَكْذِبُونَنِي وَيَخُونُونَنِي وَيَعْصُونَنِي، وَأَشْتُمُهُمْ وَأَضْرِبُهُمْ، فَكَيْفَ أَنَا مِنْهُمْ؟ قَالَ: «يُحْسَبُ مَا خَانُوكَ وَعَصَوْكَ وَكَذَّبُوكَ وَعِقَابُكَ إِيَّاهُمْ، فَإِنْ كَانَ عِقَابُكَ إِيَّاهُمْ بِقَدْرِ ذُنُوبِهِمْ كَانَ كَفَافًا، لَا لَكَ وَلَا عَلَيْكَ، وَإِنْ كَانَ عِقَابُكَ إِيَّاهُمْ دُونَ ذُنُوبِهِمْ كَانَ فَضْلًا لَكَ، وَإِنْ كَانَ عِقَابُكَ إِيَّاهُمْ فَوْقَ ذُنُوبِهِمُ اقْتُصَّ لَهُمْ مِنْكَ الْفَضْلُ»، قَالَ: فَتَنَحَّى الرَّجُلُ فَجَعَلَ يَبْكِي وَيَهْتِفُ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «أَمَا تَقْرَأُ كِتَابَ اللهِ: {وَنَضَعُ الْمَوَازِينَ الْقِسْطَ لِيَوْمِ الْقِيَامَةِ فَلا تُظْلَمُ نَفْسٌ شَيْئًا}، الْآيَةَ»، فَقَالَ الرَّجُلُ: وَاللهِ يَا رَسُولَ اللهِ، مَا أَجِدُ لِي وَلهُمْ شَيْئًا خَيْرًا مِنْ مُفَارَقَتِهِمْ، أُشْهِدُكَ أَنَّهُمْ أَحْرَارٌ كُلُّهُمْ.

[ضعيف] - [رواه الترمذي]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko
Umugabo umwe yicaye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze aravuga iti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abaja babiri barambeshya, bakampemukira, bakanyigomekaho, nanjye nkabatuka, nkanabakubita, ubwo ku munsi w'imperuka ibyanjye bizaba bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Hazabarurwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, hanyuma hanabarurwe ibihano byawe kuri bo niba ibihano wabahanishije bingana n'ibyaha byabo bizaba bihagije, ntacyo uzishyuza cyangwa ngo se bo bakwishyuze! Ariko niba ibihano wabahanishije ari umurengera birenze ibyaha bagukoreye, bazaza bihorere ku bihano byarenze ku cyaha bagukoreye. Nuko wa mugabo aravuga ati: Wa mugabo araberereka ajya ku ruhande atangira kurira anatakamba, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "None se ntiwasomye umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa...) [Al Anbiyau: 37]. Wa mugabo aravuga ati: Ku izina rya Allah yewe Ntumwa y'Imana! Nta mugabane wanjye n'uwabo mbona uruta kuba natandukana nabo, nkutanzeho umuhamya ko kuva ubu bose bahawe ubwigenge.

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yicaye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze aravuga iti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abaja babiribarambeshya, bakampemukira, bakanyigomekaho, nanjye nkabatuka, nkabakubita, ubwo ku munsi w'imperuka bizagenda gute? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: @hazabarwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, n'ibihano byawe kuri bo* niba ibihano wabahanishije bingana n'ibyaha byabo bizaba bihagije, ntacyo uzishyuza cyangwa se ngo bo bakwishyuze! Ariko niba ibihano wabahanishije ari umurengera birenze ibyaha bagukoreye, bazaza bihorere ku bihano byarenze ku cyaha bagukoreye. Nuko wa mugabo aravuga ati: Wa mugabo araberereka ajya ku ruhande atangira kurira anatakamba, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "None se ntiwasomye umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa...) [Al Anbiya-u: 37]. Wa mugabo aravuga ati: Ku izina rya Allah yewe Ntumwa y'Imana! Nta mugabane wanjye n'uwabo mbona uruta kuba natandukana nabo, nkutanzeho umuhamya ko kuva ubu bose babaye abahawe ubwigenge.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umusangirangendo yavuze ukuri ubwo yahaga ubwigenge abacakara kubera gutinya ibihano bya Allah.
  2. Kwihorera k'uwaguhuguje biremewe igihe kwihorera biri bungane n'amahugu yaguhuguje cyangwa se ukihorera ujya munsi y'amahugu yagukoreye. Naho kwihorera ukarenza ibyo yagukoreye icyo gihe biba biziririjwe.
  3. Gushishikariza kubanira neza abakozi n'abanyantege nke.