+ -

‌عن عَلِيٍّ قَالَ: إِنِّي كُنْتُ رَجُلًا إِذَا سَمِعْتُ مِنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ حَدِيثًا نَفَعَنِي اللهُ مِنْهُ بِمَا شَاءَ أَنْ يَنْفَعَنِي بِهِ، وَإِذَا حَدَّثَنِي رَجُلٌ مِنْ أَصْحَابِهِ اسْتَحْلَفْتُهُ، فَإِذَا حَلَفَ لِي صَدَّقْتُهُ، وَإِنَّهُ حَدَّثَنِي ‌أَبُو بَكْرٍ، وَصَدَقَ أَبُو بَكْرٍ، قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَا مِنْ رَجُلٍ يُذْنِبُ ذَنْبًا، ثُمَّ يَقُومُ فَيَتَطَهَّرُ، ثُمَّ يُصَلِّي، ثُمَّ يَسْتَغْفِرُ اللهَ، إِلَّا غَفَرَ اللهُ لَهُ»، ثُمَّ قَرَأَ هَذِهِ الْآيَةَ: {وَالَّذِينَ إِذَا فَعَلُوا فَاحِشَةً أَوْ ظَلَمُوا أَنْفُسَهُمْ ذَكَرُوا اللهَ فَاسْتَغْفَرُوا لِذُنُوبِهِمْ} [آل عمران: 135].

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي في الكبرى وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 406]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ally yaravuze ati: Nari umuntu wumvaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari icyo ivuze (Hadith), Allah akampa kugirwa umumaro n'ibyo ashatse muri yo ko ngirirwa nabyo umumaro, hagira umwe mu basangirangendo bayo uyimbwira nkabanza kumurahiza! Iyo yandahiriraga nemeraga ibyo ambwiye ko ari ukuri. Abu Bak'ri yambwiye Hadith, kandi Abu Bak'ri yavuze ukuri agira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 406]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta mugaragu n'umwe ukora icyaha, hanyuma agatawaza neza, agahaguruka agasali raka ebyiri afite umugambi wo kwicuza icyo cyaha yakoze, nyuma yaho agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isomo imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo, ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?, ntibanagume mu byo bakoraga kandi babizi (ko ari ibyaha)} [Al Imran: 135].

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza iswalat, no kwicuza nyuma yo gukora icyaha.
  2. Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu ni ngari, kandi yakira ukwicuza no gusaba imbabazi by'umugaragu.