عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«قَارِبُوا وَسَدِّدُوا، وَاعْلَمُوا أَنَّهُ لَنْ يَنْجُوَ أَحَدٌ مِنْكُمْ بِعَمَلِهِ» قَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ وَلَا أَنْتَ؟ قَالَ: «وَلَا أَنَا، إِلَّا أَنْ يَتَغَمَّدَنِيَ اللهُ بِرَحْمَةٍ مِنْهُ وَفَضْلٍ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2816]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2816]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije abasangirangendo bayo gukora, no gutinya Allah uko bashoboye badakabije cyangwa se ngo barengere, kandi bagaharanira ko ibikorwa byabo babikora kubera Allah wenyine, no gukurikiza umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ibikorwa byabyo byakirwe, bityo bikaba impamvu y'uko bagirirwa impuhwe.
Irangije ibabwira ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye byonyine; ko ahubwo hagomba kuba hari ho n'impuhwe za Allah.
Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana ibikorwa byawe wakoze bihambaye ntibizakurokora?
Irabasubiza iti: N'ibikorwa byanjye, cyeretse Allah ampishiriye akangirira impuhwe ze.