عَنْ أَبِي بَكْرٍ الصِّدِّيقِ رضي الله عنه أَنَّهُ قَالَ: أَيُّهَا النَّاسُ، إِنَّكُمْ تَقْرَؤُونَ هَذِهِ الآيَةَ: {يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا عَلَيْكُمْ أَنْفُسَكُمْ لاَ يَضُرُّكُمْ مَنْ ضَلَّ إِذَا اهْتَدَيْتُمْ}، وَإِنِّي سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِنَّ النَّاسَ إِذَا رَأَوْا الظَّالِمَ فَلَمْ يَأْخُذُوا عَلَى يَدَيْهِ أَوْشَكَ أَنْ يَعُمَّهُمُ اللَّهُ بِعِقَابٍ مِنْهُ».
المزيد
Hadith yaturutse kwa Abu Bakri A-Swidiq (Imana imwishimire) yaravuze ati: Yemwe bantu! Mu by'ukuri musoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Yemwe abemeye! Nimwimenye (mugandukire Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye nta cyo bazabatwara...} [Al Maidat:105], kandi numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Mu by'ukuri abantu iyo barebereye umunyamahugu ntibamubuze, baba bari hafi yo kugerwaho bose n'ibihano bya Allah."