+ -

عَنْ أَبِي بَكْرٍ الصِّدِّيقِ رضي الله عنه أَنَّهُ قَالَ: أَيُّهَا النَّاسُ، إِنَّكُمْ تَقْرَؤُونَ هَذِهِ الآيَةَ: {يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا عَلَيْكُمْ أَنْفُسَكُمْ لاَ يَضُرُّكُمْ مَنْ ضَلَّ إِذَا اهْتَدَيْتُمْ}، وَإِنِّي سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِنَّ النَّاسَ إِذَا رَأَوْا الظَّالِمَ فَلَمْ يَأْخُذُوا عَلَى يَدَيْهِ أَوْشَكَ أَنْ يَعُمَّهُمُ اللَّهُ بِعِقَابٍ مِنْهُ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي في الكبرى وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 2168]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Bakri A-Swidiq (Imana imwishimire) yaravuze ati: Yemwe bantu! Mu by'ukuri musoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Yemwe abemeye! Nimwimenye (mugandukire Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye nta cyo bazabatwara...} [Al Maidat:105], kandi numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Mu by'ukuri abantu iyo barebereye umunyamahugu ntibamubuze, baba bari hafi yo kugerwaho bose n'ibihano bya Allah."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2168]

Ibisobanuro birambuye.

Abu Bak'ri A-Swidiq (Imana imwishimire) aragaragaza ko abantu basoma uyu murongo:
{Yemwe abemeye! Nimwimenye (mugandukire Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye nta cyo bazabatwara.} [Al Maidat: 105].
Bagasobanukirwa ko umuntu aba akwiye kwimenya no guharanira gutungana we ubwe gusa, kandi ko uzayoba nyuma yaho ntacyo bimutwaye, kandi ko adategetswe kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi!
Abu Bak'ri yabwiye abantu ko atari ko bimeze, ko ahubwo yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Iyo abantu babonye umunyamahugu ntibamucyahe ngo bamubuze, kandi babifitiye ubushobozi, biroroshye ko bose bagerwaho n'ibihano bya Allah, bikagera ku wabikoze, n'uwabirebereye ntagire icyo avuga.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko ku bayisilamu kugirana inama, no kubwirizanya gukora ibyiza no kureka ibibi.
  2. Ibihano bya Allah biza ari rusange ku munyamahugu kubera amahugu ye, ndetse no ku wabirebereye igihe yari ashoboye kubibuza.
  3. Abantu birakwiye kwigishwa no gusobanurirwa imirongo ya Qur'an mu buryo buri bwo.
  4. Umuntu aba akwiye kwita ku gusobanukirwa igitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu, kugira ngo atagisobanukirwa bitandukanye n'ibyo Allah ashaka.
  5. Umuntu ntiyakwibwira ko yayobotse yararetse kubwiriza abandi gukora ibyiza no kureka ibibi.
  6. Ibisobanuro nyakuri by'uriya murongo, usobanuye ngo mwimenye mureka ibyaha, nimubyirinda mukananirwa kubwirizanya ibyiza no kureka ibibi, uzayoba nyuma yaho ntacyo azabatwara, nakora ibyo yabujijwe mwe mwarabashije kubireka.