عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المُؤْمِنين رَضِيَ اللَّهُ عَنْهَا، قَالَتْ:
مَا رَأَيْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ مُسْتَجْمِعًا قَطُّ ضَاحِكًا، حَتَّى أَرَى مِنْهُ لَهَوَاتِهِ، إِنَّمَا كَانَ يَتَبَسَّمُ.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6092]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Sinigeze mbona na rimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iseka ngo itembagare, kugeza mbonye mu nkanka, ahubwo yaramwenyuraga.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6092]

Ibisobanuro birambuye.

Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga iseka ngo ikabye kugeza ubwo mu nkaka hayo hagaragaye, ahubwo yaramwenyuraga.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga iseka imwenyura igihe yishimye cyangwa se hari ikiyisekeje.
  2. Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Sinigeze mbona iseka ngo itembagare, kugeza ubwo iseka mu buryo bwuzuye itizigamye.
  3. Guseka kenshi, mu ijwi ntibiri mu biranga abakora ibikorwa byiza.
  4. Guseka cyane byambura umuntu icyubahiro hagati ye n'abavandimwe be.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ururimi: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ibirenzeho. (47)