+ -

عن أنس بن مالك رضي الله عنه قال:
كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَحْسَنَ النَّاسِ خُلُقًا.

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico myiza kuruta abandi bantu bose.

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico yuzuye kandi ihebuje, ndetse yanayirushaga abandi, nko kurangwa n'imvugo nziza, gukora ibyiza, gucya mu buranga, kwirinda icyabangamira abandi ndetse no kubihanganira ku kibi cyabaturukaho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ihebuje.
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari urugero rwiza mu mico n'imyifatire.
  3. Gushishikariza kugera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu kurangwa n'imico myiza!