عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما قَالَ:
كَانَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَجْوَدَ النَّاسِ، وَكَانَ أَجْوَدُ مَا يَكُونُ فِي رَمَضَانَ حِينَ يَلْقَاهُ جِبْرِيلُ، وَكَانَ يَلْقَاهُ فِي كُلِّ لَيْلَةٍ مِنْ رَمَضَانَ فَيُدَارِسُهُ القُرْآنَ، فَلَرَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَجْوَدُ بِالخَيْرِ مِنَ الرِّيحِ المُرْسَلَةِ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril, kandi bajyaga bahura buri joro mu majoro y'ukwezi kwa Ramadhan, Djibril akamwigisha Qur'an, bityo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n''imigisha) yari umunyabuntu mu gukora ibyiza kuruta umuyaga woherejwe uzanye ibyiza.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarushaga abantu bose kugira ubuntu, by'umwihariko ikarushaho mu kwezi kwa Ramadhan, aho yatangaga ibikwiye abiha ubikwiye; n'impamvu yatumaga abyongera ni ebyiri:
Iya mbere: Nibwo yahuragamo na Malayika Djibril (Imana imuhundagazeho amahoro).
Indi mpamvu: Nibwo Djibril yamwigishaga Qur'an akayisoma mu mutwe.
Malayika Djibril yayisubirishagamo Qur'an yose yahishuriwe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yagiraga ubuntu ndetse ikanarushaho gutanga no gukora ibikorwa byiza, no kwihutira kugirira umumaro ibiremwa kuruta uko umuyaga mwiza woherejwe na Allah ubizanira imvura n'impuhwe.