+ -

عَنْ سَعْدٍ رضي الله عنها قَالَ:
جَاءَ أَعْرَابِيٌّ إِلَى رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: عَلِّمْنِي كَلَامًا أَقُولُهُ، قَالَ: «قُلْ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَحْدَهُ لَا شَرِيكَ لَهُ، اللهُ أَكْبَرُ كَبِيرًا، وَالْحَمْدُ لِلَّهِ كَثِيرًا، سُبْحَانَ اللهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ، لَا حَوْلَ وَلَا قُوَّةَ إِلَّا بِاللهِ الْعَزِيزِ الْحَكِيمِ» قَالَ: فَهَؤُلَاءِ لِرَبِّي، فَمَا لِي؟ قَالَ: «قُلْ: اللهُمَّ اغْفِرْ لِي وَارْحَمْنِي وَاهْدِنِي وَارْزُقْنِي».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2696]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Sa'ad (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umwarabu wo mu cyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko arayibwira ati: Nyigisha amagambo najya mvuga, nuko irambwira iti: "Jya uvuga uti: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, ALLAHU AKBAR KABIRAN, WAL HAMDULILLAH KATHIRAN, SUB'HANALLAHI RABIL ALAMINA, LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHIL AZIIZIL HAKIM: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, Allah asumba byose, n'ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah kenshi, ubutagatifu ni ubwa Allah Murezi w'ibiremwa byose, nta bushobozi nta mbaraga uretse gushobozwa na Allah, Ushishoza bihebuje" Nuko aravuga ati: Ayo magambo ko ari umwihariko wa Allah, none uwanjye ni uwuhe? Intumwa y'Imana iramubwira iti: Jya uvuga uti: ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAMNII, WAH'DINII, WAR'ZUQ'NII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, unyobore, unampe amafunguro."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2696]

Ibisobanuro birambuye.

Umwarabu umwe wo mu cyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayisaba ko yamwigisha amagambo yakoresha asingiza Allah, Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya uvuga uti: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanywa nawe, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku guhamya ko Allah ari umwe, bisobanuye ko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah. ALLAHU AKBAR KABIRAN: Allah asumba byose, Bisobanuye ngo: Allah asumba buri kintu kandi arabiruta. "WAL HAMDULILLAH KATHIRAN": Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah kenshi. Bisobanuye: Ngo ikuzo ryose n'ishimwe ni ibya Allah, ku bw'ibisingizo bye, n'ibikorwa bye, n'ingabire ze zitabarika. "SUB'HANALLAHI RABIL ALAMINA: Ubutagatifu ni ubwa Allah Nyagasani w'ibiremwa byose", Bisobanuye ngo: Allah aratagatifutse, ntaho ahuriye n'inenge iyo ari yo yose. LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHIL AZIIZ AL HAKIM: Nta bushobozi nta n'imbaraga uretse gushobozwa na Allah Nyir'icyubahiro, Ushishoza bihebuje Bisobanuye ngo: Nta bubasha bwo gukora icyo ari cyo cyose usibye ko ari ku bw'inkunga ya Allah no gushobozwa nawe. Nuko wa mugabo aravuga ati: Ariya magambo ko ari aya Nyagasani wanjye yo kumusingiza, njye ayanjye ni ayahe nzajya nifashisha musaba? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya uvuga uti: "ALLAHUMA GH'FIR LII: Mana mbabarira" Unkurireho ibyaha byanjye unampishire, "WAR'HAMNII: Unangirire impuhwe" Umpe ibimfitiye inyungu n'umumaro mu kwemera kwanjye no mu mibereho yanjye. "WAH'DINII: Unanyobore" Unyobore mu buryo bwiza, ndetse no mu nzira igororotse. "WAR'ZUQ'NI: Unampe amafunguro" Umpe umutungo uziruye n'ubuzima bwiza ndetse n'ibyiza byose.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusingiza Allah tuvuga ijambo LA ILAHA ILALLAH, ALLAH AKBAR, AL HAMDULILLAH, SUBHANALLAH.
  2. Gushishikariza gusingiza Allah no kumuvuga ibigwi mbere y'ubusabe.
  3. Gukundisha umuntu gusaba ubusabe yifashishije ubusabe bwiza kuruta ubundi, by'umwihariko ubwavuzwe muri Qur'an no mu nyigisho z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bukubiyemo ibyiza bya hano ku isi no ku munsi w'imperuka, kandi ko yemerewe gusaba yifashishije ubusabe ashatse.
  4. Birakwiye ko umugaragu ashishikarira kwiga ibimufitiye akamaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka.
  5. Gushishikariza gusaba imbabazi, n'impuhwe n'amafunguro, kuko nibyo bikusanyirije hamwe ibyiza byinshi.
  6. Impuhwe z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu kwigisha abayoboke bayo ibibafitiye umumaro.
  7. Impuhwe zavuzwe nyuma y'imbabazi kugira ngo ubutungane bwuzure, imbabazi bisobanuye guhishira ibyaha zikanabikuraho, ndetse zigatuma umuntu atazajya mu muriro. Naho impuhwe bisobanuye kuba umuntu abona ibyiza ndetse akazinjira mu ijuru, iyi ikaba ari nayo ntsinzi ihambaye.