1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye

عَنْ أَبَانَ بْنِ عُثْمَانَ قَالَ: سَمِعْتُ عُثْمَانَ ابْنِ عَفَّانَ رضي الله عنه يَقُولُ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَنْ قَالَ بِسْمِ اللَّهِ الَّذِي لَا يَضُرُّ مَعَ اسْمِهِ شَيْءٌ، فِي الْأَرْضِ، وَلَا فِي السَّمَاءِ، وَهُوَ السَّمِيعُ الْعَلِيمُ، ثَلَاثَ مَرَّاتٍ، لَمْ تُصِبْهُ فَجْأَةُ بَلَاءٍ، حَتَّى يُصْبِحَ، وَمَنْ قَالَهَا حِينَ يُصْبِحُ ثَلَاثُ مَرَّاتٍ، لَمْ تُصِبْهُ فَجْأَةُ بَلَاءٍ حَتَّى يُمْسِيَ»، قَالَ: فَأَصَابَ أَبَانَ بْنَ عُثْمَانَ الْفَالِجُ، فَجَعَلَ الرَّجُلُ الَّذِي سَمِعَ مِنْهُ الْحَدِيثَ يَنْظُرُ إِلَيْهِ، فَقَالَ لَهُ: مَا لَكَ تَنْظُرُ إِلَيَّ؟ فَوَاللَّهِ مَا كَذَبْتُ عَلَى عُثْمَانَ، وَلَا كَذَبَ عُثْمَانُ عَلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، وَلَكِنَّ الْيَوْمَ الَّذِي أَصَابَنِي فِيهِ مَا أَصَابَنِي غَضِبْتُ فَنَسِيتُ أَنْ أَقُولَهَا.

Hadith yaturutse kwa Aban Ibun Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye. N'uzavuga aya magambo bucyeye inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bugorobye." Yaravuze ati: Nuko Aban Ibun Uth'man agerwaho n'ububabare, maze wa mugabo wamwumviseho Hadith atangira kumureba maze aramubaza ati: Bite byawe ko uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshya Uth'man, nta n'ubwo Uth'man yabeshye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo umunsi nafashwe n'ubu burwayi nararakaye nibagirwa kuvuga ya magambo.

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad Sunani Abu Dawudi - 5088

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuntu uvuze inshuro eshatu aya magambo buri munsi buri uko bucyeye nyuma y'uko umuseke utambitse, na buri nimugoroba mbere y'uko izuba rirenga: Ku izina rya Allah nsabye inkunga kandi nsabye uburinzi bw'icyo ari cyo cyose cyangirira nabi, ariko kitagira icyo gitwara umuntu wavuze izina rya Allah, uko cyaba kingana kose hano ku isi n'ibiyirimo, ndetse no mu kirere n'ibigwa bigiturutsemo mu byago n'ibigeragezo, kandi niwe Uwumva bihebuje ibyo tuvuga, Umumenyi uhebuje w'uko tumerewe.
Uzavuga aya magambo bugorobye, nta byago bizamubaho bimutunguye kugeza mu gitondo, n'uzayavuga bucyeye nta byago bizamubaho bimutunguye kugeza bugorobye.
Uwakiriye iyi Hadith ari we Aban Ibun Uthman yagezweho n'uburibwe ku mubiri we, maze atangira kumureba atangara! Nuko abaza wa mugabo ati: Ni ukubera iki uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshyera Uthman, nta n'ubwo Uth'man yabeshyeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo uyu munsi nababaye cyane, Allah ntiyanshoboje kubivuga, narakaye maze nibagirwa kuvuga aya magambo.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Ni byiza kuvuga ubu busabe buri mu gitondo na buri nimugoroba, kugira ngo umuntu abe ari mu burinzi bwa Allah ntagerweho n'ibigeragezo bimutunguye cyangwa se n'ibindi byago byose byamugirira nabi n'ibindi.
  2. Kwizera Allah gukomeye kw'abatubanjirije no kwemera badashidikanya ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiraga.
  3. Mu nyugu ziri muri uku gusingiza Allah mu gitondo na nimugoroba, ni mu rwego rwo gukuraho kuzindara kw'umuyisilamu, no guhora igihe cyose atekereza ko ari umugaragu wa Allah Nyir'ubutagatifu.
  4. Kubera ukwemera k'umuntu usingiza Allah no kumwibombarikaho, no kubikora n'umutima we wose, hamwe no kubiharira Allah no kumwizera nta gushidikanya, niko n'aya magambo agira umumaro ufatika.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

51 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية