+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ قَالَ: سُبْحَانَ اللهِ وَبِحَمْدِهِ، فِي يَوْمٍ مِائَةَ مَرَّةٍ، حُطَّتْ خَطَايَاهُ وَإِنْ كَانَتْ مِثْلَ زَبَدِ الْبَحْرِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6405]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6405]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza y'uko uvuze buri munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibi bihembo ni ibya wawundi uvuga aya magambo buri munsi yaba ayakurikiranyije cyangwa se ayatandukanyije.
  2. Tasbiihi: Ni ugutagatifuza Allah amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose, naho Al Hamdu: Ni ukumuvuga ibigwi n'ibisingizo byuzuye, bivanzemo kumukunda no kumwubaha.
  3. Ikigamijwe muri iyi Hadithi ni ukubabarira ibyaha bito, naho ibyaha bikuru byo ni ngombwa kubyicuza.