+ -

عن أبي أيوب رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ قَالَ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَحْدَهُ لَا شَرِيكَ لَهُ، لَهُ الْمُلْكُ وَلَهُ الْحَمْدُ وَهُوَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ، عَشْرَ مِرَارٍ كَانَ كَمَنْ أَعْتَقَ أَرْبَعَةَ أَنْفُسٍ مِنْ وَلَدِ إِسْمَاعِيلَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Ayub (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzavuga ati: "LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ni we Nyir'ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu" inshuro icumi, azaba ameze nk'uwakuye mu bucakara abacakara bane bo mu rubyaro rwa Ismail."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uvuze ati: "LA ILAHA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR; ari yo asobanuye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, kandi ko ari we Nyir'ubwami bwuzuye n'ibisingizo bimukwiye, akayavuga hamwe n'urukundo n'icyubahiro akwiye we wenyine, kandi akavuga ko ariwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, nta na kimwe cyamunanira; Uzasubiramo aya magambo ahambaye inshuro icumi ku munsi, azabona ingororano zingana n'uwakuye mu bucakara abacakara bane bo mu rubyaro rwa Ismail mwene Ibrahim (Allah abahundagazeho amahoro), kubera ko ari bo banyacyubahiro kuruta abandi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza byo kuvuga aya magambo akubiyemo guharira Allah gusengwa, n'ubwami, n'ikuzo ndetse n'ububasha byuzuye.
  2. Uvuze aya magambo ayakurikiranyije cyangwa se ayatandukanyije abona ingororano zihambaye.