+ -

عن معاوية رضي الله عنه قال: سمعت النبي صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَنْ يُرِدِ اللهُ بِهِ خَيْرًا يُفَقِّهْهُ فِي الدِّينِ، وَإِنَّمَا أَنَا قَاسِمٌ، وَاللهُ يُعْطِي، وَلَنْ تَزَالَ هَذِهِ الْأُمَّةُ قَائِمَةً عَلَى أَمْرِ اللهِ، لَا يَضُرُّهُمْ مَنْ خَالَفَهُمْ، حَتَّى يَأْتِيَ أَمْرُ اللهِ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
"Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uwo Allah ahitiyemo ibyiza, imuha gusobanukirwa idini rye, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igabanya ingabire z'ibyo Allah yayihaye byaba mu mafunguro cyangwa se ubumenyi ndetse n'ibindi, kandi ko ugaba ingabire w'ukuri ari Allah, naho abandi batari we bo ni impamvu ntibagira icyo bakumarira usibye ku burenganzira bwa Allah, kandi mu bayoboke b'Intumwa y'Iman hari abazakomeza gushikama ku dini rya Allah, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo yabatwara kuzageza ku munsi w'imperuka w'imperuka.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare n'ibyiza by'ubumenyi bw'idini no kubwiga ndetse no kubushishikariza abandi.
  2. Ni ngombwa ko mu bayoboke b'Intumwa y'Imana hagomba kubamo abahagaze ku kuri, bamwe nibataguhagararaho hagomba kuza bandi baguhagararaho.
  3. Kugira ubumenyi bw'idini biri mu byiza Allah ahitiramo umugaragu we.
  4. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igaba ku itegeko rya Allah no ku bushake bwe, kandi yo ubwayo ntacyo itunze.