عَنْ أَبِي ذَرٍّ رضي الله عنه:
أَنَّ نَاسًا مِنْ أَصْحَابِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالُوا لِلنَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: يَا رَسُولَ اللهِ، ذَهَبَ أَهْلُ الدُّثُورِ بِالْأُجُورِ، يُصَلُّونَ كَمَا نُصَلِّي، وَيَصُومُونَ كَمَا نَصُومُ، وَيَتَصَدَّقُونَ بِفُضُولِ أَمْوَالِهِمْ، قَالَ: «أَوَلَيْسَ قَدْ جَعَلَ اللهُ لَكُمْ مَا تَصَّدَّقُونَ؟ إِنَّ بِكُلِّ تَسْبِيحَةٍ صَدَقَةً، وَكُلِّ تَكْبِيرَةٍ صَدَقَةً، وَكُلِّ تَحْمِيدَةٍ صَدَقَةً، وَكُلِّ تَهْلِيلَةٍ صَدَقَةً، وَأَمْرٌ بِالْمَعْرُوفِ صَدَقَةٌ، وَنَهْيٌ عَنْ مُنْكَرٍ صَدَقَةٌ، وَفِي بُضْعِ أَحَدِكُمْ صَدَقَةٌ»، قَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ، أَيَأتِي أَحَدُنَا شَهْوَتَهُ وَيَكُونُ لَهُ فِيهَا أَجْرٌ؟ قَالَ: «أَرَأَيْتُمْ لَوْ وَضَعَهَا فِي حَرَامٍ أَكَانَ عَلَيْهِ فِيهَا وِزْرٌ؟ فَكَذَلِكَ إِذَا وَضَعَهَا فِي الْحَلَالِ كَانَ لَهُ أَجْرٌ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1006]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Abatunzi muri twe bikubiye ibihembo byose; basali nk'uko dusali, bagasiba nkuko dusiba, ndetse bakanatanga ibisagutse mu mitungo yabo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!" Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, ese umwe muri twe yajya kurangiza irari rye akabibonera ibihembo? Nuko irabasubiza iti: None murabibona mute, aramutse agiye kurirangiriza mu biziririjwe, ese ntiyabibonera ibihano? Ni nk'uko rero iyo arirangirije mu biziruye abibonera ibihembo."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1006]
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) b'abacyene bayitakiye ubukene bwabo n'imibereho yabo no kudashobora gutanga amaturo mu mitungo kugira ngo babibonere ibihembo nk'uko bigenda kuri bagenzi babo b'abakire bafite ubutunzi no kugira ngo nabo babashe gukora ibyiza nk'abakire kubera ko basali nk'uko dusali, bagasiba nkuko dusiba, ndetse bakanatanga ibisagutse mu mitungo yabo, nyamara twe ntitubone ibyo dutanga! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibereka ibindi bashoboye bajya bakora bakabihemberwa nk'abatanze ituro, irababwira iti: Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, na kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!" Nuko birabatangaza, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubu koko umwe muri twe yarangiza irari rye maze akabihemberwa? Maze irabasubiza iti: None se aramutse agiye kurirangiriza mu biziririjwe nko gusambana n'ibindi, ntiyabibonera ibihano? Ni nk'uko rero iyo arirangirije mu biziruye abibonera ibihembo."