عَنْ أَبي مَسْعُودٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ مِمَّا أَدْرَكَ النَّاسُ مِنْ كَلاَمِ النُّبُوَّةِ الأُولَى: إِذَا لَمْ تَسْتَحْيِ فَاصْنَعْ مَا شِئْتَ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6120]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti:
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6120]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu butumwa bwavuye ku bahanuzi bo hambere, ndetse nyuma yaho abantu bakagenda babihererekanya, uko bagiye basimburana ikinyejana inyuma y'ikindi, kugeza ubwo byageze no ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ni ubu bukurikira: Jya ureba ibyo ushaka gukora nusanga bitari mu biteye isoni jya ubikora, ariko nusanga biri mu biteye isoni jya ubireka; kubera ko icyakubujije gukora ibibi ni isoni, bityo udafite isoni yishora mu bibi byose n'ibiteye isoni.