+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه:
أَنَّ رَجُلًا قَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ إِنَّ لِي قَرَابَةً أَصِلُهُمْ وَيَقْطَعُونِي، وَأُحْسِنُ إِلَيْهِمْ وَيُسِيئُونَ إِلَيَّ، وَأَحْلُمُ عَنْهُمْ وَيَجْهَلُونَ عَلَيَّ، فَقَالَ: «لَئِنْ كُنْتَ كَمَا قُلْتَ، فَكَأَنَّمَا تُسِفُّهُمُ الْمَلَّ وَلَا يَزَالُ مَعَكَ مِنَ اللهِ ظَهِيرٌ عَلَيْهِمْ مَا دُمْتَ عَلَى ذَلِكَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2558]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Umugabo umwe yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abanyamuryango banjye ba bugufi, nkora ibishoboka ngo nunge ubuvandimwe bo bakabuca, mbagirira neza bo bakampemukira, ndabihanganira ariko bakanyitura inabi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Niba uko uvuze ari ko uri waba umeze nkaho ubagaburira umucanga ushyushye, kandi Allah azakomeza kubagutsindira igihe cyose uzaba umeze gutyo."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2558]

Ibisobanuro birambuye.

Umugabo umwe yaregeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko afite abavandimwe be bahuje isano, ababanira neza ariko bo bakamwitura inabi, agerageza kunga isano afitanye nabo bo bakarica, abakorera ibyiza ariko bo bakamukorera ibibi banamuhuguza, akabihanganira ndetse akanabababarira ariko bo ntibabikozwe ahubwo bakamukorera ibibi mu mvugo n'ibikorwa, ese yakomeza kubagirira neza?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza imubwira ko niba ari uko bimeze, abakoza isoni akabafata nkaho baciriritse, kandi ko ameze nk'ubagaburira umucanga ushyushye, kubera ko abagirira neza cyane bo bakamwitura inabi, kandi ko Allah igihe cyose azajya amutera inkunga ibamufasha ikanamurinda igihe cyose azakomeza kumera atyo, nabo bagakomeza kumuhemukira.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwitura ineza inabi wakorewe, bishobora gutuma umubi agarukira ukuri nkuko Allah yabivuze agira ati: {Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara}.
  2. Kumvira itegeko rya Allah, kabone n'iyo yagerwaho n'ingorane zaba impamvu y'uko umugaragu wa Allah w'umwemeramana abona inkunga.
  3. Guca imiryango birababaza ni n'ibihano hano ku isi, ndetse ni n'icyaha umuntu azabazwa ku munsi w'imperuka.
  4. Birakwiye ko umuyisilamu yizera ingorano z'ibikorwa bye byiza akora, kandi ntacibwe intege n'inabi abantu bamugirira ngo zimukure kuri kamere ye nziza asanganywe.
  5. Umuntu wunga isano ry'imiryango nta bikorwa ngo yiturwe ineza y'uwo yayigiriye, ahubwo uwunga isano wa nyawe ni wa wundi iyo ricitse araryunga.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.