+ -

عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ رضي الله عنهما أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا تَعَلَّمُوا الْعِلْمَ لِتُبَاهُوا بِهِ الْعُلَمَاءَ، وَلَا لِتُمَارُوا بِهِ السُّفَهَاءَ، وَلَا تَخَيَّرُوا بِهِ الْمَجَالِسَ، فَمَنْ فَعَلَ ذَلِكَ، فَالنَّارُ النَّارُ».

[صحيح] - [رواه ابن ماجه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntimuzige ubumenyi mugamije kubwiratana mu bandi bamenyi, cyangwa se kugirango mujye mugisha impaka injinji cyangwa ngo bajye babibubahira mu byicaro babahe ijambo, uzabirengaho, yitegure umuriro, yitegure umuriro."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Ibun Madjah.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiye abantu biga bashaka kwiratana ibyo bazi, cyangwa se kugira ngo bitwe ko ari abamenyi, ngo babereke ko nabo ari abamenyi nkabo, cyangwa se kugira ngo bazajye bagisha impaka injiji n'abandi b'ubwenge bucye, cyangwa se abize kugira ngo ari bo bajya babanza mu byicaro, bababanze mbere y'abandi. Kubera ko ibyo uzabirengaho nta kindi kimukwiye usibye umuriro kubera gukorera ijisho no kudashaka ubumenyi abikoze kubera Allah!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibihano bikomeye by'umuriro bitegereje wa wundi wiga agamije kubyiratana no kubigisha impaka abo abirusha, cyangwa se ngo bajye babimwubahira mu byicaro n'izindi mpamvu.
  2. Agaciro ko gukora ugambiriye kunezeza Allah wenyine kuri wawundi wize ubumenyi bw'ibigendanye n'idini, akanabwigisha.
  3. Umugambi mwiza niwo shingiro ry'ibindi bikorwa, n'ibihembo byabyo niho bishingira.