+ -

عَنْ أَبِي عَبْدِ الرَّحْمَنِ السُّلَمي رحمه الله قَالَ:
حَدَّثَنَا مَنْ كَانَ يُقْرِئُنَا مِنْ أَصْحَابِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُمْ كَانُوا يَقْتَرِئُونَ مِنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَشْرَ آيَاتٍ، فَلَا يَأْخُذُونَ فِي الْعَشْرِ الْأُخْرَى حَتَّى يَعْلَمُوا مَا فِي هَذِهِ مِنَ الْعِلْمِ وَالْعَمَلِ، قَالُوا: فَعَلِمْنَا الْعِلْمَ وَالْعَمَلَ.

[حسن] - [رواه أحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Abdi Rahman A-Sulamiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati:
Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa. Baravuze bati: Byatumye tumenya ubumenyi tubushyira no mu bikorwa.

Hadithi nziza. - Yakiriwe na Ahmad.

Ibisobanuro birambuye.

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imirongo icumi muri Qur'an ntibimukire ku yindi iyo batarayiga neza ngo bayisobanukirwe banayishyire mu bikorwa, bituma bagira ubumenyi banashyira mu bikorwa icya rimwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza by'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kwita kwabo ku kwiga Qur'an.
  2. Kwiga Qur'an bijyana no gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo, ntabwo ari ukuyisoma no kuyifata mu mutwe gusa.
  3. Ubumenyi buza mbere yo kubutanganza no kubushyira mu bikorwa.
Ibirenzeho.