+ -

عَنْ ‌أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَيُحِبُّ أَحَدُكُمْ إِذَا رَجَعَ إِلَى أَهْلِهِ أَنْ يَجِدَ فِيهِ ثَلَاثَ خَلِفَاتٍ عِظَامٍ سِمَانٍ؟» قُلْنَا: نَعَمْ. قَالَ: «فَثَلَاثُ آيَاتٍ يَقْرَأُ بِهِنَّ أَحَدُكُمْ فِي صَلَاتِهِ خَيْرٌ لَهُ مِنْ ثَلَاثِ خَلِفَاتٍ عِظَامٍ سِمَانٍ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye? Turavuga tuti: Yego, ntawabyanga! Intumwa y'Imana iravuga iti: Umwe muri mwe kuba yasoma Ayat eshatu gusa mu iswalat ari gusali byaba byiza kuri we kuruta izo ngamiya.

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri kugaragaza ibihembo byo gusoma imirongo itatu muri Qur'an uri gusali ko ari byo byiza kuruta kuba umuntu yasanga iwe ingamiya eshatu zihaka kandi zibyibushye atari yahasize.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza agaciro n'ibyiza byo gusoma Qur'an mu iswalat.
  2. Ibikorwa byiza ni byo byiza kandi bizahoraho kuruta imitako y'isi ishira.
  3. Ibi byiza si ukuvuga ko ari ibyo gusoma imirongo itatu gusa, ahubwo buri uko uyongereye uri mu iswalat, ibihembo byayo biriyongera kuruta na za ngamiya.