+ -

عن خَوْلَةَ بِنْتَ حَكِيمٍ السُّلَمِيَّةَ قَالتْ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَنْ نَزَلَ مَنْزِلًا ثُمَّ قَالَ: أَعُوذُ بِكَلِمَاتِ اللهِ التَّامَّاتِ مِنْ شَرِّ مَا خَلَقَ، لَمْ يَضُرَّهُ شَيْءٌ حَتَّى يَرْتَحِلَ مِنْ مَنْزِلِهِ ذَلِكَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2708]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2708]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irayobora abayoboke bayo ko bakwiye kwikinga no kwirinda buri icyo ari cyo cyose umuntu atinya igihe ageze ahantu yaba ari mu rugendo cyangwa se mu butembere cyangwa se n'ahandi: Akirindisha amagambo ya Allah yuzuye mu byiza byayo n'agaciro kayo n'akamaro kayo, ndetse azira inenge, kugira ngo Allah amurinde inabi ya buri kiremwa cyaba gishaka kumugirira nabi, bityo bigatuma atekana aho hantu ari igihe cyose agihari.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwikinga kuri Allah ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, biba ikwiye gukorwa umuntu yikinga kuri Allah cyangwa se ku mazina ye n'ibisingizo bye.
  2. Biremewe kwikinga ku magambo ya Allah, kuko aya magambo ni kimwe mu bisingizo bye, bitandukanye no kwikinga ku kiremwa kuko byaba ari ibangikanyamana.
  3. Ibyiza by'ubu busabe n'imigisha yabwo.
  4. Kwirindisha ubusabe n'amagambo asingiza Allah ni imwe mu mpamvu z'uko umugaragu arindwa ikibi icyo ari cyo cyose.
  5. Nta cyo bimaze kwikinga ku kindi kitari Allah cyaba mu majini, n'abarozi, n'abandi batekamutwe ndetse n'abandi.
  6. Biremewe kwifashisha ubu busabe ku muntu ugeze aho ari ho hose yaba ari mu rugendo cyangwa se atari mu rugendo.