+ -

عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المؤمنين رضي الله عنها أَنَّ فَاطِمَةَ بِنْتَ أَبِي حُبَيْشٍ سَأَلَتِ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَتْ:
إِنِّي أُسْتَحَاضُ فَلاَ أَطْهُرُ، أَفَأَدَعُ الصَّلاَةَ؟ فَقَالَ: «لَا، إِنَّ ذَلِكِ عِرْقٌ، وَلَكِنْ دَعِي الصَّلاَةَ قَدْرَ الأَيَّامِ الَّتِي كُنْتِ تَحِيضِينَ فِيهَا، ثُمَّ اغْتَسِلِي وَصَلِّي».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 325]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemerana (Imana imwishimire) yavuze ko Fatwimat umukobwa wa Abi Hubayshin yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati:
"Njya ngira uburwayi nyuma y'imihango amaraso agakomeza kuza adkama, ese njye ndeka gusali? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Oya ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 325]

Ibisobanuro birambuye.

Fatwimat umukobwa wa Hubayshi yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ati: Amaraso yanjye y'imihango ntajya ahagarara, ahubwo nkomeza kuyabona no mu gihe kitari icy'imihango gisanzwe, ese nanjye itegeko rindeba ni nk'iry'umuntu uri mu mihango njye ndeka gusali? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ayo maraso ni ay'uburwayi aterwa no kuba haba hari umutsi wo muri nyababyeyi wacitse, ntabwo ari amaraso y'imihango. Bityo igihe cy'imihango usanzwe uyiboneramo nikigera, ujye ureka iswalat no gusiba n'ibindi bikorwa umuntu uri mu mihango atemerewe; ariko icyo gihe nikirangira, uzaba utakibarwa nk'uri mu mihango, uzisukure inzira y'amaraso, hanyuma wiyuhagire umubiri wose, hanyuma usali.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko ko umugore yiyuhagira igihe iminsi ye y'imihango ayivuyemo.
  2. Umugore ubona amaraso atari ay'imihango ayo aba ari ay'uburwayi aba ategetswe gusali.
  3. Imihango: Ni amaraso ya kamere nyababyeyi isohora binyuze mu gitsina cy'umugore ukuze, ibyo bikaba bimubaho mu minsi runaka.
  4. Amaraso y'uburwayi: Ni amaraso aza mu gihe kitari icy'imihango.
  5. Itandukaniro riri hagati y'amaraso y'imihango n'ay'uburwayi nuko ay'imihango afite ibara ryirabura, arafashe ndetse aranuka, naho ay'uburwayi yo aratukura kandi ntafashe, ndetse nta n'impumuro inuka aba afite.