+ -

عن أُمِّ عَطِيَّةَ رَضي الله عنها، وكَانَتْ بايَعَت النبيَّ صلى الله عليه وسلم، قالت:
كُنَّا لا نَعُدّ الكُدرَةَ والصُّفْرَةَ بعدَ الطُّهرِ شيئًا.

[صحيح] - [رواه أبو داود بهذا اللفظ، ورواه البخاري بدون زيادة (بعد الطهر)] - [سنن أبي داود: 307]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Umu Atwiyat (Imana imwishimire) yaravuze, akaba yari umwe mu bagore bahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyikurikira no kuyumvira yaravuze ati:
"Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud muri iyi mvugo, yanakiriwe kandi na Bukhariy hatari mo iyo nyongera (nyuma yo kwisukura)] - [Sunani Abu Dawudi - 307]

Ibisobanuro birambuye.

Umusangirangendokazi w'Intumwa y'Imana Umu Atwiyat (Imana imwishimire) yavuze ko abagore bo ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batajyaga bita ku mavangingo ava mu gitsina cyabo afite ibara ry'umukara cyangwa se iryenda kuba umuhondo, nyuma y'uko bavuye mu mihango; ntibyababuzaga gusali no gusiba.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Amavangingo ava mu gitsina cy'umugore nyuma yo kuva mu mihango, ntacyo aba avuze, kabone n'ubwo yaba yahinduye ibara ari umukora cyangwa se umuhondo yivanze n'amaraso.
  2. Amaraso yirabura n'ay'umuhondo agaragara mu gihe cy'imihango yo abarwa nk'imihango, kuko aba agaragaye mu gihe cyayo, uretse ko yo aba yivanze n'andi mavangingo.
  3. Umugore ntakwiye kureka iswalat cyangwa se kureka gusiba kubera amaraso asa n'umukara cyangwa se umuhondo agaragara nyuma yo kuva mu mihango, ahubwo aratawaza agasali.