+ -

عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المُؤْمِنينَ رَضي الله عنها أَنَّهَا قَالَتْ:
إِنَّ أُمَّ حَبِيبَةَ بِنْتَ جَحْشٍ الَّتِي كَانَتْ تَحْتَ عَبْدِ الرَّحْمَنِ بْنِ عَوْفٍ شَكَتْ إِلَى رَسُولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم الدَّمَ، فَقَالَ لَهَا: «امْكُثِي قَدْرَ مَا كَانَتْ تَحْبِسُكِ حَيْضَتُكِ، ثُمَّ اغْتَسِلِي». فَكَانَتْ تَغْتَسِلُ عِنْدَ كُلِّ صَلَاةٍ.

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 334]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko:
Umu Habibat bint Djah'shi wari utunzwe na Abdu Rahman Ibun Awfi yagiye kubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibyerekeye amaraso, nuko iramubwira iti: "Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire." Icyo gihe yajyaga yiyuhagira buri uko agiye gusali.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 334]

Ibisobanuro birambuye.

Umwe mu basangirangendokazi b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko akomeza kubona amaraso ubudahagarara; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko areka gusali igihe kingana n'icyo yamaraga ari mu mihango mbere y'uko ibi bimubaho, nyuma yaho akajya yiyuhagira agasali! Yajyaga yiyuhagira buri uko agiye gusali.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Istihadwat: Ni amaraso y'uburwayi umugore akomeza kubona igihe cye amenyereye cy'imihango cyararenze.
  2. Umugore uyabona yibara nk'uri mu mihango iminsi ye isanzwe yagiraga mu mihango mbere y'ubwo burwayi.
  3. Iyo igihe kingana n'iminsi yari asanzwe agira mu mihango kirangiye, yibara nk'utari mu mihango, kabone n'iyo yakomeza kubona amaraso, icyo gihe ariyuhagira.
  4. Umugore ubonye ariya maraso y'uburwayi ntategetswe kwiyuhagira buri swalat, kubera ko koga kwa Umu Atwiyat byari ku muhate we; iyo biza kuba itegeko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari kubimwigisha.
  5. Umugore ubonye ariya maraso y'uburwayi aba akwiye gutawaza buri swalat, kubera ko ubwandu bwe buhorago ntibushira, urugero rwe ni nk'urugero rw'umuntu ufite uburwayi bw'inkari zidahagarara cyangwa se umusuzi udahagarara aba nabo baba bagonba gutawaza buri swalat.
  6. Kubaza abamenyi ku bibazo by'idini bikomereye umuntu, nk'uko uyu mugore yagiye kubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) amaraso abona aza ubudahagarara.