عَنْ وَابِصَةَ رضي الله عنه:
أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ رَأَى رَجُلًا صَلَّى وَحْدَهُ خَلْفَ الصَّفِّ، فَأَمَرَهُ أَنْ يُعِيدَ صَلَاتَهُ.

[حسن] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [مسند أحمد: 18000]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Wabiswat (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Musnad Ahmad - 18000]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo uri gusali wenyine inyuma y'umurongo, imutegeka gusubiramo iswalat, kuko iswalat ye muri ubwo buryo ntiba yemewe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwitabira iswalat y'imbaga no kujya ku mirongo ibanza, kandi ko umuntu adasalira inyuma y'umurongo wenyine, kugira ngo iswalat ye itaba imfabusa.
  2. Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Uzatangira gusali wenyine inyuma y'umurongo, nyuma akinjira mu murongo mbere yo kunamuka (uvuye ruku), ntabwo aba ategetswe kuyisubiramo nkuko byaje muri Hadith yaturutse kwa Abu Bakrat, bitari ibyo biba ari itegeko mu buryo bwa rusange nkuko byavuzwe muri iyi Hadith yaturutse kwa Wabiswat.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ururimi: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ibirenzeho. (44)