1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze

عَنْ حُذَيْفَةَ رضي الله عنه قَالَ:
كُنْتُ مَعَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَانْتَهَى إِلَى سُبَاطَةِ قَوْمٍ، فَبَالَ قَائِمًا، فَتَنَحَّيْتُ فَقَالَ: «ادْنُهْ» فَدَنَوْتُ حَتَّى قُمْتُ عِنْدَ عَقِبَيْهِ فَتَوَضَّأَ فَمَسَحَ عَلَى خُفَّيْهِ.

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze, nuko nigirayo njya ku ruhande irambwira iti: Nyegera, nuko ndayegera nyihagarara inyuma, irangije iratawaza, ihanagura kuri Khofu zayo.

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim Swahih Muslim - 273

Ibisobanuro birambuye.

Hudhayfat Ibun Al Yaman (Imana imwishimire we na se) yavuze ko igihe kimwe yari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko ishaka kwihagarika, yerekeza aho bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze kandi ubusanzwe yajyaga yihagarika yicaye.
Nuko Hudhayfat arayitarura ajya ku ruhande, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Nyegera, nuko Hudhayfat arayegera ahagarara inyuma yayo kugira ngo ayikingirize ntihagire uyibona.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iratawaza, ubwo yari igeze ku birenge, yahanaguye Khofu abantu bambara mu birenge zikoze mu ruhu ziba zimeze nk'amasogisi, zikaba ziba zihishe utubombankore, ntiyaziyambura.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Biremewe guhanagura Khofu.
  2. Biremewe kwihagarika uhagaze ariko ukirinda ko zagutarukira.
  3. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) guhitamo kwihagarika hano bamena imyanda byari mu rwego rwo kwirinda ko hari izamutarukira.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

58 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
KMR Kurmancî الكرمنجية