+ -

عَنْ جَابِرٍ رضي الله عنه قَالَ: سَمِعْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِنَّ الشَّيْطَانَ قَدْ أَيِسَ أَنْ يَعْبُدَهُ الْمُصَلُّونَ فِي جَزِيرَةِ الْعَرَبِ، وَلَكِنْ فِي التَّحْرِيشِ بَيْنَهُمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2812]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2812]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Ibilis (Shitani) yamaze gucika intege ko abemeramana batazigera bayisenga cyangwa se ngo bunamire ibigirwamana mu kigobe cy'abarabu, ariko iracyabyifuza ndetse n'imbaraga zayo zose, no guharanira kubiba amacakubiri. n'inzangano n'intambara hagati yabo n'ibindi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragira Sheytwani ni ukugaragira ibigirwamana, kubera ko ari we ubitegeka akanabihamagarira, gihamya y'ibi ni imvugo ya Allah ivuga kuri Ibrahim aho yavuze iti: (Data ntukagaragire Shitani...)
  2. Shitani iharanira kubiba inzangano n'intonganya n'intambara hagati y'abayisilamu.
  3. Mu nyungu dukura mu gusali muri Isilamu nuko byongera urukundo hagati y'abayisilamu, ndetse bikongera ubuvandimwe hagati yabo.
  4. Iswalat ni cyo kimenyetso cy'idini gihambaye nyuma yo kuvuga ubuhamya bubiri, niyo mpamvu yakoresheje abasari ari kuvuga abayisilamu.
  5. Ikigobe cy'abarabu gifite umwihariko utasanga mu bindi bihugu.
  6. Nihagire abavuga bati: Mu kigobe cy'abarabu hari aho bagaragiye ibigirwamana kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Shitani yamaze gucika intege, ko abasenga bazayisenga, yari igamije kuvuga ibyo Shitani yagize byo gucika intege ubwo yabonaga ahantu henshi hamaze kugera ubuyisilamu, n'abantu benshi bakomeje kuba abayisilamu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi. Hadith rero iravuga ku byo Shitani yibwiraga, ariko birangira bibaye ikinyuranyo kubera ubugenge bwa Allah Nyir'ubutagatifu yashatse.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.