عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّهُ سَمِعَ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«أَرَأَيْتُمْ لَوْ أَنَّ نَهَرًا بِبَابِ أَحَدِكُمْ يَغْتَسِلُ فِيهِ كُلَّ يَوْمٍ خَمْسًا، مَا تَقُولُ ذَلِكَ يُبْقِي مِنْ دَرَنِهِ؟» قَالُوا: لَا يُبْقِي مِنْ دَرَنِهِ شَيْئًا، قَالَ: «فَذَلِكَ مِثْلُ الصَّلَوَاتِ الخَمْسِ، يَمْحُو اللَّهُ بِهِ الخَطَايَا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 528]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
"Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we? Baramusubiza bati: Nta mwanda wasigara ku mubiri we! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ni nk'uko iswalat eshanu, ziba impamvu yuko Allah ababarira umuntu ibyaha."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 528]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije iswalat eshanu za buri manywa na nijoro mu kubabarirwa ibyaha bito bito umuntu akora nk'umugenzi utemba imbere y'inzu y'umuntu akajya yogamo buri munsi iswalat eshanu, bituma nta mwanda usigara ku mubiri we.