+ -

عن ابن عمر رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَا زَالَ يُوصِينِي جِبْرِيلُ بِالْجَارِ، حَتَّى ظَنَنْتُ أَنَّهُ سَيُوَرِّثُهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"c2">“Jibril ntiyigeze ahwema kungira inama yo kubanira neza umuturanyi wanjye, kugeza ubwo nacyetse ko azamugira umwe mu bazanzungura.”

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Malayika Djibril yakomeje kujya ayibwira kwita ku muturanyi we wa bugufi, yaba umuyisilamu cyangwa se yaba umuhakanyi, imwitaho ndetse yirinda kumubangamira, imugirira neza kandi yihanganira ibyayibangamira bimuturutseho, kugeza ubwo kubera ibyo icyeka ko izahishurirwa ubutumwa bugira uwo muturanyi wayo umwe mu bayizungura nyuma y'urupfu rwayo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare bw'uburenganzira bw'umuturanyi n'itegeko ryo kubwubahiriza.
  2. Gushimangira uburenganzira bw'umuturanyi bugaragaza ko ari ngombwa kumubanira neza, no kumugirira neza, no kumurinda ikibi cyose, no kumusura igihe yarwaye, no kumwifuriza ishya n'ihirwe mu byiza yagize, ndetse no kumufata mu mugongo mu byago yagize.
  3. Buri uko umuryango w'inzu y'umuturanyi uba bugufi niko n'uburenganzira bwe buba ari ngombwa kuri wowe.
  4. Ubutungane bw'amategeko y'ubuyisilamu, akubiyemo ibituma umuryango mugari utungana ukanabaho mu mahoro nko kugirira neza abaturanyi no kubarinda ikibi cyose.
Ibirenzeho.