عَنِ أبي زُهير عُمَارَةَ بْنِ رُؤَيْبَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم:
«لَنْ يَلِجَ النَّارَ أَحَدٌ صَلَّى قَبْلَ طُلُوعِ الشَّمْسِ وَقَبْلَ غُرُوبِهَا»
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 634]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Zuhayri Umarat Ibun Ru-ayibat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 634]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko nta we uzinjira mu muriro yarajyaga asali iswalat ya mugitondo (Al Fadjri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri), ndetse akazihozaho. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazivuze ku buryo bw'umwihariko kuko ari zo zikunze kugora, no kubera ko iya mu gitondo ikorwa abantu baryamye bari mu buryo bw'ibitotsi, naho iyo ku gicamunsi ikaba ikorwa abantu bahugiye mu mirimo yabo n'ubucuruzi bwabo. Uzitwararika izi swalat ebyiri hamwe n'uko zimugoye, kwitwararika izindi swalat bizamworohera.