+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«لَأَنْ أَقُولَ: سُبْحَانَ اللهِ، وَالْحَمْدُ لِلهِ، وَلَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَاللهُ أَكْبَرُ، أَحَبُّ إِلَيَّ مِمَّا طَلَعَتْ عَلَيْهِ الشَّمْسُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2695]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2695]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu wifashishije aya magambo ahambaye ari byiza kuruta isi n'ibiyirimo. Ayo magambo akaba ari aya akurikira:
SUBHANALLAH: Ni ugutagatifuza Allah ukamutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.
AL HAMDULILLAH: Ni ugusingiza Allah no kumuvuga ibigwi n'ibisingizo byuzuye hamwe n'urukundo n'icyubahiro akwiye.
LA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah.
ALLAHU AKBAR: Allah arahambaye kandi aruta buri icyo ari cyo cyose.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusingiza Allah, kandi ko ari byo byiza kuruta isi n'ibiyirimo byose.
  2. Gushishikariza gukoresha ubusabe kenshi, kuko bifite ibihembo n'ingororano nyinshi.
  3. Umunezero w'iyi si ni uw'igihe gito ndetse n'irari ryayo rirarangira.