+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه: أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«لَا تَجْعَلُوا بُيُوتَكُمْ مَقَابِرَ، إِنَّ الشَّيْطَانَ يَنْفِرُ مِنَ الْبَيْتِ الَّذِي تُقْرَأُ فِيهِ سُورَةُ الْبَقَرَةِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 780]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 780]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza abantu badasalira mu mazu yabo bakayagira nk'amarimbi kubera ko ari yo adakorerwamo iswalat.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko Shaytwani ahunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza kongera iswalat z'imigereka dukorera mu mazu yacu.
  2. Gukorera iswala ku marimbi ntibyemewe, kubera ko ari bumwe mu buryo bwo gukora ibangikanyamana ndetse no gukabiriza abayashyinguyemo, usibye gusa iswalat ikorerwa uwapfuye.
  3. Kubuza gukorera iswalat ku marimbi, byanakomeje kubuzwa no ku gihe cy'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira amazu yacu nk'amarimbi atajya akorererwaho iswalat.