+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صلَّى الله عليه وسلم قال:
«ما مِنْ أحَدٍ يُسلِّمُ علي إلا ردَّ اللهُ عليَّ رُوحي حتى أردَّ عليه السَّلامَ».

[إسناده حسن] - [رواه أبو داود وأحمد] - [سنن أبي داود: 2041]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije."

[Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 2041]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko asubizwa roho ye iyo hari umuntu umusabiye amahoro n'imigisha yaba ari bugufi cyangwa se ari kure; kandi ubuzima bwa nyuma y'urupfu no mu mva ni mu bumenyi bw'ibitagaragara, nta wamenya imiterere yabwo usibye Allah, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kenshi.
  2. Ubuzima bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mva yayo ni ubuzima bwuzuye umuntu wese abaho nyuma yo gupfa, bityo nta wuzi imiterere yabwo uretse Allah Nyir'ubutagatifu.
  3. Iyi Hadith nta gihamya irimo y'abavuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibayeho ubuzima nk'ubu tubayemo, kugira ngo abakora ibangikanyamana n'abanyabihimbano batayitangaho gihamya y'uko bemerewe kwiragiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahubwo ni ubuzima bwa nyuma y'urupfu.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.