عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صلَّى الله عليه وسلم قال:
«ما مِنْ أحَدٍ يُسلِّمُ علي إلا ردَّ اللهُ عليَّ رُوحي حتى أردَّ عليه السَّلامَ».
[إسناده حسن] - [رواه أبو داود وأحمد] - [سنن أبي داود: 2041]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije."
[Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 2041]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko asubizwa roho ye iyo hari umuntu umusabiye amahoro n'imigisha yaba ari bugufi cyangwa se ari kure; kandi ubuzima bwa nyuma y'urupfu no mu mva ni mu bumenyi bw'ibitagaragara, nta wamenya imiterere yabwo usibye Allah, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu.