+ -

عن عَمْرُو بْنُ عَامِرٍ عَنْ ‌أَنَس بن مالك قَالَ:
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَتَوَضَّأُ عِنْدَ كُلِّ صَلَاةٍ، قُلْتُ: كَيْفَ كُنْتُمْ تَصْنَعُونَ؟ قَالَ: يُجْزِئُ أَحَدَنَا الْوُضُوءُ مَا لَمْ يُحْدِثْ.

[صحيح] - [رواه البخاري]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Amiri nawe ayikuye kwa Anas Ibun Malik yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali, nuko ndabaza nti: Mwe mwabigenzaga mute? Aransubiza ati: Isuku y'umwe muri twe iba imuhagije igihe cyose ataragira impamvu ituma ayisubiramo.

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali iswalat y'itegeko, n'ubwo nta mpamvu yabaga ifite ituma ayisubiramo, mu rwego rwo kugira ngo abone ingororano nyinshi.
Biremewe gusali iswalat irenze imwe wakoze isuku inshuro imwe, igihe cyose utaragira impamvu ituma ayisubiramo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Inshuro nyinshi Intumwa y'Imana yatawazaga buri swalat, aharanira gukora ibitunganye byuzuye.
  2. Ni byiza gutawaza buri uko ugiye gusali.
  3. Biremewe gusali iswalat irenze imwe ku isuku imwe utiriwe usubira gutawaza.