+ -

عَنْ جَابِرٍ رضي الله عنه قال: أَخْبَرَنِي عُمَرُ بْنُ الْخَطَّابِ:
أَنَّ رَجُلًا تَوَضَّأَ فَتَرَكَ مَوْضِعَ ظُفُرٍ عَلَى قَدَمِهِ فَأَبْصَرَهُ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: «ارْجِعْ فَأَحْسِنْ وُضُوءَكَ» فَرَجَعَ، ثُمَّ صَلَّى.

[صحيح بشواهده] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 243]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umar Ibun Al Khatwab yambwiye ko:
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.

[Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 243]

Ibisobanuro birambuye.

Umar (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe wari umaze gutawaza, ibona ahangana n'urwara ku kirenge cye hatageze amazi, Nuko imubwira imwereka aho hatageze amazi iti: Subirayo wongere utawaze neza, ubitunganye neza, na buri rugingo urutawaze neza. Nuko wa mugabo asubirayo atawaza neza, aragaruka arasali.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kwihutira gutegeka ibyiza, no kuyobora umuntu udasobanukiwe cyangwa se wazindaye, by'umwihariko igihe icyo ugiye kumubuza cyatuma igikorwa cye cyo kwiyegereza Allah kitakirwa.
  2. Ni itegeko gukwiza ingingo zose amazi mu gihe cyo gutawaza, kandi ko ugize aho areka n'ubwo haba ari hato, aba ategetswe kongera gusubiramo igihe haciyemo umwanya munini.
  3. Ni itegeko gutawaza neza, umuntu abikora mu buryo bwuzuye kandi butunganye nk'uko yabitegetswe mu mategeko.
  4. Ibirenge byombi ni hamwe mu ngingo zo gutawaza, ntibyemewe kubihanagura gusa, ahubwo umuntu arabikaraba.
  5. Ni ngombwa gukurikiranya ingingo umuntu atawaza, agakaraba buri rugingo mbere y'uko urwarubanjirije rwumuka.
  6. Ubujiji no kwibagirwa ntibikuraho igikorwa cy'itegeko, ahubwo bikuraho icyaha; uyu mugabo twabonye ntiyatawaje mu buryo bwuzuye kubera ko atari abizi, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyigeze imureka ngo areke gukora igikorwa cy'itegeko cyo gutawaza, ahubwo yamutegetse ko yongera agasubiramo.