+ -

عَنْ أَبِي الدَّرْدَاءِ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَا شَيْءٌ أَثْقَلُ فِي مِيزَانِ الْمُؤْمِنِ يَوْمَ القِيَامَةِ مِنْ خُلُقٍ حَسَنٍ، وَإِنَّ اللَّهَ لَيُبْغِضُ الفَاحِشَ البَذِيءَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي] - [سنن الترمذي: 2002]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2002]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ikintu kizaremereza iminzani y'ibikorwa by'umwemeramana ku munsi w'imperuka, mu bikorwa cyangwa se imvugo ari ukurangwa n'imico myiza, urangwa n'uburanga bucyeye, no kwirinda kubangamira abandi ndetse no gukora ibikorwa byiza. Ikindi kandi nuko Allah yanga ibikorwa n'imvugo bibi, ndetse n'amagambo mabi umuntu ashobora kuvuga n'ururimi rwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro n'ibyiza byo kurangwa n'imico myiza; kuko ituma urangwa nayo akundwa na Allah, ndetse n'abagaragu ba Allah bakamukunda, kandi ni cyo gikorwa kizaremera ku munzani ku munsi w'imperuka.