عَنْ عُقْبَةَ بْنِ عَامِرٍ رضي الله عنه قَالَ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ مَا النَّجَاةُ؟ قَالَ: «امْلِكْ عَلَيْكَ لِسَانَكَ، وَلْيَسَعْكَ بَيْتُكَ، وَابْكِ عَلَى خَطِيئَتِكَ».
[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 2406]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2406]
Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) impamvu zatuma umwemeramana arokoka hano ku isi no ku munsi w'imperuka?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Uzitwararireke ibi bintu bitatu:
Icya mbere: Jya urinda ururimi rwawe kuvuga ibitari byiza, n'imvugo mbi iyo ari yo yose, ntiruvuge usibye ibyiza.
Icya kabiri: Jya wicara iwawe wiherere ugaragire Allah, ukore ibikorwa byo kumvira Allah, uhame iwawe wirinda ibibazo.
Icya gatatu: Jya urira unicuze unasabe imbabazi z'ibyaha wakoze.