Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللهِ رضي الله عنهما أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«اتَّقُوا الظُّلْمَ، فَإِنَّ الظُّلْمَ ظُلُمَاتٌ يَوْمَ الْقِيَامَةِ، وَاتَّقُوا الشُّحَّ، فَإِنَّ الشُّحَّ أَهْلَكَ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ، حَمَلَهُمْ عَلَى أَنْ سَفَكُوا دِمَاءَهُمْ وَاسْتَحَلُّوا مَحَارِمَهُمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2578]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2578]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwihanangirije kutarangwa no kugira amahugu, harimo no guhuguza abantu, no kwihuguza, no guhuguza ibyo ugomba gukorera Allah Nyir'ubutagatifu. Ari byo bisobanuye kureka guha buri wese uburenganzira umugomba, kandi ko amahugu azaba umwijima ku bayakora ku munsi w'imperuka nk'ibihano n'ibindi bintu bikomeye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yabujije kugira ubugugu ari byo bisobanuye kugundira bikomeye, no kwanga gutanga uburenganzira mu mutungo, no gukunda cyane isi. Ubu bwoko bw'amahugu bworetse ababayeho mbere yacu, kuko bwatumye bicana hagati yabo, ndetse banazirura ibyo Allah yaziririje.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gutanga umutungo no kwihanganisha abandi ni imwe mu mpamvu zo gukundana no gushyigikirana.
  2. Kugira ubugugu bitera gukora ibyaha n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni.
  3. Gufatira isomo ku bantu batubanjirije.