+ -

عن أنس بن مالك رضي الله عنه:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ لَا يَرُدُّ الطِّيبَ.

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 2582]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire):
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 2582]

Ibisobanuro birambuye.

Mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko itajyaga yanga impano y'imibavu, ahubwo yarawemeraga kubera ko kuwutwara biroroshye, kandi igahumura neza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza kwakira impano y'imibavu, kubera ko kuyitwara ntigora, kandi kuyakira ntacyo bitwaye.
  2. Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) myiza kandi yuzuye ku byerekeranye no kutanga kwakira impano y'imibavu, no kwakira impano ihawe.
  3. Gushishikariza gukoresha imibavu.