عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا تَبْدَؤوا الْيَهُودَ وَلَا النَّصَارَى بِالسَّلَامِ، فَإِذَا لَقِيتُمْ أَحَدَهُمْ فِي طَرِيقٍ فَاضْطَرُّوهُ إِلَى أَضْيَقِهِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2167]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2167]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kubanza abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro kabone n'iyo baba munsi y'ubuyobozi bw'abayisilamu ku bw'amasezerano, ndetse n'abandi batari bo b'abahakanyi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanasobanuye ko iyo duhuye n'umwe muri bo mu nzira tuba dukwiye gutuma atubererekera; bityo umwemera niwe ugendera mu nzira hagati, umuhakanyi akaba ari we umubererekera, kandi umuyisilamu ntasuzugurika ibihe byose.