عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«سِبَابُ المُسْلِمِ فُسُوقٌ، وَقِتَالُهُ كُفْرٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 48]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 48]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu gutuka mugenzi we, ndetse inavuga ko ari kimwe mu bukozi bw'ibibi, no kwigomeka wanga kumvira Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ko kuba umuyisilamu yarwanya mugenzi we ari kimwe mu bikorwa by'ubuhakanyi, ariko ubuhakanyi buto.