Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بنِ مَسْعُودٍ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«سِبَابُ المُسْلِمِ فُسُوقٌ، وَقِتَالُهُ كُفْرٌ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 48]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 48]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu gutuka mugenzi we, ndetse inavuga ko ari kimwe mu bukozi bw'ibibi, no kwigomeka wanga kumvira Allah n'Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ko kuba umuyisilamu yarwanya mugenzi we ari kimwe mu bikorwa by'ubuhakanyi, ariko ubuhakanyi buto.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kubaha icyubahiro cy'umuyisilamu ndetse n'amaraso ye.
  2. Iherezo ribi ry'umuntu utuka umuyisilamu bitari mu kuri, kubera ko umutuka bitari mu kuri aba ari inkozi y'ibibi.
  3. Gutuka umuyisilamu no kumurwanya bigabanya ukwemera.
  4. Bimwe mu bikorwa byitwa ubuhakanyi, n'ubwo bitagera ku rwego rw'ubuhakanyi bukuru, bukura nyirabwo mu buyisilamu.
  5. Ubuhakanyi buri kuvugwa hano ni ubuhakanyi buto budakura nyirabwo mu buyisilamu nk'uko abagendera ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) [Ah'lu Sunat Wal Djamaat] babyemeranyijweho, kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yashimangiye ubuvandimwe bw'ukwemera ku bemeramana n'igihe baba bari mu mirwano n'amakimbirane, aho yavuze ati: "Kandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka arwanye, mujye muyunga..." kugeza ku mvugo ya Allah igira iti: "Mu by'ukuri abameramana ni abavandimwe" Surat Al Hudjurat: 9-10.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.