+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صلى الله عليه وسلم قَالَ:
«إِيَّاكُمْ وَالظَّنَّ؛ فَإِنَّ الظَّنَّ أَكْذَبُ الْحَدِيثِ، وَلَا تَحَسَّسُوا، وَلَا تَجَسَّسُوا، وَلَا تَحَاسَدُوا، وَلَا تَدَابَرُوا، وَلَا تَبَاغَضُوا، وَكُونُوا عِبَادَ اللهِ إِخْوَانًا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu inababuza kurangwa na bimwe mu byateza umwiryane n'urwango hagati y'abayisilamu. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Gucyeka, ari byo gutecyerereza mugenzi wawe ibyo udafitiye gihamya, ndetse Intumwa yanagaragaje ko ibyo ari ikinyoma kigaragara.
Gushakisha inenge z'abandi, ucukumbura inenge zabo waba ukoresheje ijisho (kureba) cyangwa se ugutwi (Kumviriza).
Kuneka, ari byo bisobanuye gushakisha ibitagaragarira amaso, akenshi bikorwa hagamijwe ikibi.
Ishyari ari byo kubabazwa n'ibyiza n'ingabire zageze ku bandi.
Kugambanirana, ari byo kuba buri wese yaba nyamwigendaho ntasuhuze mugenzi we w'umuyisilamu cyangwa se ngo amusure.
Kugirirana urwango ari byo kwanga no kwitarura abandi no kubabangamira, no kubazingira umunya, no kubuka inabi.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ijambo rikomeye rihuriza hamwe abasilamu ndetse rigatuma nta n'ikibazo bagirana hagati yabo iravuga iti: (Kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe). Bityo ubuvandimwe ni ryo pfundo ribungabunga imibanire hagati y'abantu, rikongera urukundo n'ubumwe hagati yabo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gucyecyera umuntu nabi, igihe yagaragaweho n'ibimenyetso ntacyo bitwara, ariko umwemeramana aba akwiye kuba umunyabwenge ndetse akagira n'ubushishozi, ntashukwe n'abagizi ba nabi n'abangizi.
  2. Ikigamijwe mu kwihanangiriza abantu ni ugushinjanya umuntu yishyiramo, ndetse ugasanga anabikomeyeho. Naho ibyo umuntu yatekereza kuri mugenzi we ariko ntabitindeho , ntibimutindemo byo ntacyo bitwaye.
  3. Ni ikizira impamvu zose zatera amacakubiri n'inzangano hagati y'abagize umuryango mugari wa Kisilamu, nko kunekana, no kugirirana amashyari n'ibindi nkabyo.
  4. Inama yo kubanira neza umuyisilamu mugenzi wawe no kumufata nk'umuvandimwe umugira inama ndetse unamukunda.